Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko mu gihe cy’umwaka n’igice kizatangira gutanga indangamuntu zikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (Digital ID) ku barimo abana bakivuka.
Ni indangamuntu NIDA ivuga ko izatangwa kuva ku bakivuka n’abakuze aho abana b’impinja bazajya bafatwa amafoto, ibikumwe byabo byo bigafatwa bamaze kugeza imyaka 5.
Itegeko ryemeza uyu mushinga ryasohotse mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu kikaba kirimo gukorana na ba rwiyemezamirimo bazakorana na cyo gukusanya amakuru yose azaba akenewe mu ndangamuntu y’ikoranabuhanga.
NIDA ivuga ko umuntu uzaba afite iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga ari we uzajya ahitamo amakuru atanga bitewe n’akenewe mu gihe izisanzwe ziba ziriho imyirondoro ishobora kumenywa n’umuntu wese.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu NIDA kandi kinavuga ko gukoresha indangamuntu ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga bizakemura ibibazo by’abantu bata indangamuntu, kuba umuntu bigaragara ko isura ye yahindutse bizajya bikemurwa mu buryo butagoye no kugira uburenganzira ku makuru agomba gutangwa n’adakwiye gutangwa.