Kuva umwana agize amezi atandatu atangira guhabwa ifashabere igizwe n’amafunguro anyuranye kandi igenda ihinduka bitewe n’ikigero agezemo. Mu mafunguro ahabwa aba agomba kubonamo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.
Ibi byose biboneka mu mafunguro anyuranye ariko hari amafunguro yabonetse ko ari ingenzi ndetse meza kurenza ayandi umwana agomba guhabwa kenshi kurenza ayandi kuko amufasha mu mikurire ye ya buri munsi.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amafunguro atanu y’ingenzi ku mwana kuva atangiye gufata ifashabere, ni ukuvuga utangiye kumugaburira.
Imboga
Umwana utangiye kurya ni byiza kumugaburira imboga zinyuranye kandi kenshi kuko bizatuma akunda imboga nanakura.
Imboga zimuha vitamin zinyuranye, imyunyungugu na fibres. Ibi bimufasha mu gukura ndetse no kumurinda indwara zinyuranye kandi fibre zimufasha mu igogorwa bityo ntagire ikibazo cyo kwituma.
Ikindi kandi imboga kuba ziri mu mabara anyuranye bituma ifunguro zirimo rigira ibara runaka nabyo bigatuma umwana agira ubushake bwo kurirya.
Gusa imboga ntizihuza icyanga, hari izo uzamugaburira ubone araciriye, izindi ukabona ariye ashishikaye. Numugaburira agacira ntuzahatirize ngo umugaburire ku ngufu, ahubwo ube umuretse ho iminsi wongere umugaburire za mboga yari yanze, kugeza byibuze ugerageje inshuro 8. Nizigera atarakunda iryo funguro urindire byibuze atangire gufata ifunguro ry’abakuru (byibuze yujuje umwaka) azihitiramo.
Amafi
Kuva umwana yujuje amezi 6 ashobora kugaburirwa amafi cyangwa injanga. Amafi gusa waba uretse kumuha ayo mu Nyanja ngari kuko akunze kubamo umunyu na mercure nyinshi iyi ikaba yadindiza urwungano rw’imyakura. Gusa amafi wayamuha aseye cyangwa se yumishijwe ugasya ukajya uvanga ifu yayo mu byo kurya bye.
Amafi ni isoko nziza ya poroteyine arizo zubaka umubiri, akabamo vitamin n’imyunyungugu. Abonekamo kandi ibinure bya omega-3 bifasha umwana gukura mu bwonko n’imitekerereze.
Jya wibuka gukuramo amahwa yose kandi uteke ifi zishye neza.
Gusa kuko amafi ari mu byo kurya bishobora gutera ubwivumbure, yamuhe ukwayo urebe niba nta bwivumbure ayagiraho.
Inyama y’inkoko
Inyama y’inkoko ifite umwihariko wo kuba idatukura bityo bikaba biyigira inyama nziza yo guha umwana utangiye kurya.
Iyi nyama ikize kuri poroteyine, ikabamo ubutare na zinc. Ndetse hanabonekamo vitamin D. Umwana ugejeje amezi 6 cyangwa 7 ubutare yavukanye butangira kugabanyuka bikaba byiza kubwongera binyuze mu byo umugaburira.
Gusa ntuzamugaburire inkoko z’ibituburano ahubwo inkoko nziza ni zimwe zitunzwe no gutora, zitagaburirwa ibyo mu nganda.
Kimwe n’amafi inyama z’inkoko nazo urazisya, kuko umwana aba atarabasha guhekenya neza.
Uko akura ushobora kongeramo inyama z’inka cyangwa ihene, ukibuka kuziteka neza zigashya.
Ibishyimbo
Ibishyimbo ni urugero rwiza rw’ibimera bikungahaye ku ubutare na poroteyine. Si ibyo gusa kuko binabonekamo indi myunyungugu na za vitamin ndetse niba umwana atabasha kubona ibikomoka ku matungo nk’amafi n’inyama, kumugaburira ibishyimbo ntako bisa.
Uretse kandi ibishyimbo wanamugaburira ubushaza bwaba bwuye cyangwa urunyogwe, kuko nabwo bumuha intungamubiri zihagije.
Mu kubimuha ariko bivange n’imboga kugirango bifashe umubiri we kubigogora no gukuramo intungamubiri kuko vitamin C iboneka mu mboga ifasha umubiri wawe gukamura ubutare buri mu bishyimbo.
Amashereka
Nubwo umwana watangiye kumuha ifashabere, ibuka ko Atari insimburabere. Amashereka agomba gukomeza kuba ifunguro rye rikuru kandi akayabona kenshi gashoboka. Niba atonka akaba ahabwa ibisimbura amshereka naho wakomeza kubimuha ku gipimo cyo hejuru.
Rwose ni byiza kuba warindira umwana akageza umwaka ukabona kumuha amata y’inka, kuko aba amaze kumenyera kurya, kandi inshuro yonkaga zagabanyutse. Naho igihe cyose umwana acyonka kandi ukaba ukibona amashereka ahagije, kumuha amata y’inka si ngombwa.
AYA SIYO MAFUNGURO YONYINE UMWANA AKWIYE KUBONA, GUSA NI ATANU Y’INGENZI ATAGAKWIYE KUBURA KU ISAHANI AGABURIRWAHO, ARIKO NTIBIVUZE KO KURI BURI FUNGURO AGOMBA KUBONEKAHO YOSE, AHUBWO MU BYO UMUGABURIRA AJYE ABONEKAMO.